Skip Navigation

DVD Ilustrado Multilíngue

The Biology of Prenatal Development


8 - 12 Semanas


IBINYABUZIMA BIJYANA NO GUTWITA

.Kinyarwanda


 

Baixar Versão em PDF  O Que é PDF?
 

O Período Fetal (8 semanas até o Nascimento)

Capítulo 37   9 Semanas: Engole, Suspira e se Estica

Igihe cyo gukura kirakomeza kugeza igihe cyo kuvuka.

Mubyumweru 9, nibwo konka bitangira n'ikiziba cy'inda gishobora kumira ya mavuta.

Ikiziba cy'inda gishobora gupfumbata ikintu, kikajyana umutwe imbere n'inyuma, umusaya ugafunguka no gufunga, ururimi rugakora byose.

Mu maso hagaragara uburyo bwo kumva, ibiganza, n'udutsintsino twerekana ibimenyetso b'ubuzima.

"Mu kwerekana ko wakoze ku gatsinsino," agahinja gakinisha amanyinginya gashobora guhina ivi n'amano.

Ibitsiki by'amaso ubu birabumbye pe.

Mu muhogo, hagaragara ibituma umuntu agira ijwi kikaba ari ikimenyetso cy'uko ijwi ririmo rikura.

Mu isoro ry'igitsina gore, ikiziba cy'inda kigaragaza utuburungu tw'imbuto zidafashe zibyara ziranga igitsina gore, zikuba kenshi mu mufuka w'urubyaro.

Ibihimba bigaragara by'urubyaro bitangira kwigaragaza ubwabyo niba ari igitsina gabo cyangwa igitsina gore.

Capítulo 38   10 Semanas: Revira os olhos e Boceja, Unhas e Impressões Digitais

Ubuturumbuke mumikurire hagati y'ibyumweru 9 na 10 byongera ibiro by'umubiri inshuro zirenze 75%.

Mugihe cy'ibyumweru 10 ibitsike byo hejuru y'ijisho bipfundikira ijisho bikanarikoresha.

Agahinja karayura, akenshi karafungura kakanafunga umunwa.

Uduhinja twinshi turigata igikumwe cy'iburyo.

ibice by'amara mu mukondo asubira mugitereko cy'inda.

Amagufwa atangira gukomera

Inzara z'intoki n'iz'amaguru zitangira gukura.

Ibimenyetso by'intoki bigaragara ibyumweru 10 nyuma yo gusama. Izo manzi zishobora kugaragara mu buzima bwose.

Capítulo 39   11 Semanas: Absorve Glicose e Água

Mugihe cy'ibyumweru 11 izuru n'umunwa biba bigaragara. Nkuko kuri buri gihimba kindi cy'umubiri, kuri buri intera isura y'umubiri izahinduka mubuzima bw'umuntu.

Amara atangira gukurura ibifite isukari n'amazi byamizwe n'agahinja.

Igitsina kimenyekana igihe cyo gusama, ingingo zigaragara z'ububyeyi noneho zishobora gutandukanywa igitsina gabo cg igitsina gore.
8 - 12 Semanas